University of Technology and Arts of Byumba - UTAB

UTAB Yatangije Amahugurwa Mpuzamahanga Mu Ikoranabuhanga (ICDL)
Today: October 15, 2024

Ku wa 04 Ukwakira 2024, Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB) yatangije ku mugaragararo gahunda yo guhugura ibijyanye na mudasobwa ku rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda izajya ifasha uwayitabiriye kugira impamyabushobozi yemewe ku rwego mpuzamahanga. UTAB ikaba igiye kujya itanga aya mahugurwa ku bufatanye n’ikigo cyitwa ICDL Africa.

Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert yavuze ko uyu ari umwanya mwiza UTAB ibonye wo kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga haba mu bakozi bayo, abanyeshuri ndetse n’abayikikije.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O.P.

 

Yagize ati: “Uyu ni umwanya ukomeye tubonye kugira ngo dutange ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, haba mu bakozi n’abanyeshuri bacu ndetse no mu baturage bakikije kaminuza yacu. Twishimiye gukorana na ICDL Africa kugirango tugeze kuri benshi ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko turi mu isi igendera ku ikoranabuhanga, kandi akaba ari uburyo bwiza bwo kugera ku ntego UTAB yihaye yo gusigasira ireme ry’uburezi.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunga ya ICDL itazafasha gusa abanyeshuri ba UTAB kurangiza babasha guhatana ku isoko ry’umurimo, ko ahubwo izanafasha mu iterambere ry’umunyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe iterambere muri iyi kaminuza yagaragaje ko UTAB yiteguye ku buryo bwose kugira ngo itangire itange amahugurwa ya ICDL. Yagaragaje ko ku ikubitiro hazahugurwa abakozi ba UTAB nyuma abanyeshuri ndetse n’abaturiye UTAB nabo bagahugurwa.

Umuyobozi wa ICDL Africa mu Rwanda yashimiye UTAB kuba yaremeye kugirwa ikigo cy’amahugurwa ya ICDL kuko bizatuma ubumenyi mu ikoranabuhanga bwiyongera. Yavuze ko iyi gahunda yashyizwe mu mashuri  makuru na za kaminuza ku busabe bw’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC),  mu rwego rwo kugira ngo kaminuza zifashe abantu batandukanye mu kugira ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Kaminuza y’ikoranabuhanaga n’ubugeni ya Byumba (UTAB) itangije iyi gahunda nyuma y’uko kuva tariki 19 kugera kuri 20 Nzeri uyu mwaka yakiriye inama mpuzamahanga yari igamije kwigira hamwe uko ikoranabuhanga rigendanwa ryakwifashishwa  mu kugera ku iterambere rirambye.

Muri iyo nama Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Mukankomeje Rose, yasabye abashakashatsi gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byakwifashishwa mu kwirinda ko ikoranabuhanga ryagira ibibazo, kuko iyo rigize ibibazo byinshi, bituma abarikoresha baritakariza icyizere, bityo umusaruro ryitezweho ntugerweho. Iyi gahunda ikaba kimwe muri ibyo bisubizo uyu muyobozi yasabye abari bitabiriye iyo nama gushaka.

Iyi kaminuza kandi si aya mahugurwa mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yemerewe gutanga gusa, kuko vuba aha yatangiye gutanga amahugurwa mpuzamahanga mu icungamutungo ry’umwuga azwi nka CPA ndetse na CAT.

Kuri ubu abakozi 11 ba UTAB barangije amasomo ya ICDL bakaba biteguye guhugura bagenzi babo nabo bakagira ubwo bumenyi.