University of Technology and Arts of Byumba - UTAB

Umuyobozi Mukuru wa HEC yatanze umukoro ku bitabiriye ICTA-EMOS
Today: October 15, 2024

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Mukankomeje Rose, yasabye abashakashatsi gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byakwifashishwa mu kwirinda ko ikoranabuhanga ryagira ibibazo, kuko iyo rigize ibibazo byinshi, bituma abarikoresha baritakariza icyizere, bityo umusaruro ryitezweho ntugerweho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, ubwo yasozaga Inama Mpuzamahanga yahuje abashakashatsi ku guteza imbere ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa (ICTA-EMOS) yakiriwe na Kaminuza y’ikoranabuhanaga n’ubugeni ya BYUMBA (UTAB).

Iyi nama ihuza abashakashatsi ba za kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Budage, bigira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakomeza kuba umusemburo w’iterambere.

Dr. Mukankomeje yavuze ko ahantu hatandukanye batanga serivisi bifashishije ikoranabuhanga hari igihe bavuga ko sisiteme yagize ikibazo bigatuma imirimo ihagarara. Yashimangiye ko ibyo bidakwiye kubaho kuko iyo sisiteme itikoresha, bigasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga rituma ikora neza, ryitabweho.

Ati “Hari igihe ujya nko kwishyura ukoresheje ikarita, bakakubwira ngo sisiteme ntabwo iri gukora nk’aho iyo sisiteme yikoresha. Ibi bikomeje gutya byatuma abantu batakariza icyizere ikoranabuhanga. Hakwiriye gushyirahwo uburyo sisiteme igize ikibazo hari ubundi buryo bwakoreshwa.”

Yavuze ko amashuri makuru yaba aya Leta n’ayigenga n’ibigo byigenga bifite inshingano zo gukorera hamwe bagakora porogaramu zifite ireme ngo zirusheho kwizerwa, kuko bitabaye ibyo ibihe Isi igezemo by’ikoranabuhanga byasiga Abanyafurika inyuma.

Yashimangiye ko ibyo byagerwaho ari uko abo bashakashatsi bafite ubumenyi ku bindi bintu byinshi, bitari ikoranabuhanga gusa.

Ati “Njya mbona abantu bambwira bati ’barashaka kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, ariko ugasanga yize imibare gusa nta bumenyi afite mu isomo ry’ibinyabuzima, ibijyanye n’imitekerereze cyangwa se indimi. Ubwenge bw’ubukorano ibyo bukora ni ibyo tuba twabusabye ko bukora ntabwo bwakwikoresha. Ubwo ntibishoboka ko wamenya ibyo ubwo bwenge bw’ubukorano bukeneye kandi utazi ibyo ubwonko bwa muntu bukeneye.”

Yahamije ko uburezi ari umutima w’iterambere bityo ko amashuri akwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

Yagize ati “Nakundaga kuvuga ko uburezi ari urutirigongo ariko ubu kuko mbona urubyiruko rwicwa n’indwara zitandukanye zirimo stroke cyangwa umutima, byatumye mpindura ibitekerezo mvuga ko uburezi ari umutima w’iterambere iryo ari ryo ryose, kuko uramutse ugize impanuka ukavunika ibyo ni ibintu bisanzwe wakwitabwaho ugakira ariko umutima uhagaze byaba birangiye.”

Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya BYUMBA (UTAB) ni kaminuza ishishikajwe no guteza imbere ikoranabuhanga irigeza ku baturage bayikijije aho ubu yahawe uburenganzira bwo gutanga amahugurwa yemewe ku ruhando mpuzamahanga mu buijyanye n’ikoranabuhanga azwi nka ICDL. Aho uzajya ahabwa aya mahugurwa azabona impamyabushobozi mu ikoranabuhanaga yemewe ku isi yose.

Abitabiriye inama basabwe gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga