Ku wa 25 Ukwakira 2024, muri Kaminuza y’ikorabuhanaga n’ubugeni ya BYUMBA (UTAB) habereye umuhango wo gusoza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa. Ni umuhango wabimburiwe no kuremera uwahoze ari umunyeshuri w’iyi kaminuza wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatututsi mu Rwanda muri Mata 1994 maze akurikiraho ibiganiro byagarukaga ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Mu kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatututsi mu Rwanda muri Mata 1994, MUKAMUHIZI Cecile, umuyobozi wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O.P. yavuze ko iki gikorwa kaminuza ikoreye uyu Cecile ari uburyo bwo kumuhumuriza no kumwereka ko atari wenyine, ko adakwiye guheranwa n’agahinda.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O.P.

MUKAMUHIZI Cecile nawe yashimiye UTAB n’umuryango mugari w’abanyeshuri bayo ku bwo kuba baramutekerejeho bakamufasha kubaka inzu abamo ndetse bakamugenera n’ibikoresho by’ibanze byo mu rugo batibagiwe no kumuha amatungo magufi azamufasha mu iterambere rirambye.

MUKAMUHIZI Cecile, uwaremewe na UTAB

Mu biganiro byakurikiyeho bigenewe abanyeshuri n’abakozi ba UTAB, bongeye kwibutsa ko ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda byahozeho kuva na mbere y’umwaduko w’abakoloni aho abanyarwanda batorezwaga indangagaciro  zibaranga na kirazira mu muryango no mu itorero, bagatozwa gukunda u Rwanda no kururwanira ishyaka, Ubupfura, gushyira hamwe no gukunda umurimo.

Bagararijwe ko kandi ubumwe bw’abanyarwanda bwaje gutokozwa n’imiyoborere mibi ya gikoloni, himakazwa amacakubiri yahinduye imyumvire, imitekerereze n’imibanire y’abanyarwanda byaje kugeza U Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ubumwe n’ubudaheranwa byongere byimakazwe mu Banyarwanda, ubu bikaba bigeze ku rwego rushimije. Gusa haracyari imbogamizi zirimo ibisigisigi by’ivangura n’amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, imyitwarire idahuye n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ibikomere n’ihungabana n’ibindi.

Abakozi n’abanyeshuri ba UTAB basabwe gukomeza gushakira mu muco ibisubizo by’ibibazo umuryango nyarwanda uhura nabyo. Basabwe gukomeza ibiganiro bijyanye na Ndi Umunyarwanda, kugira Ubupfura n’ishyaka ryo gukunda igihugu.

Abakozi n’abanyeshuri ba UTAB bakurikiye ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda

Muri uku kwezi hasuwe kandi umukecuru witwa MUKAZUZA utuye mu kagari ka Nyarutarama, umurenge wa BYUMBA nawe wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. AERG Imenagitero UTAB yamugeneye ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.

Hashyizwe kandi ku mugaragaro umushinga ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa rya UTAB ryatewemo inkunga na Unity Club Intwararumuri na UTAB ukazakorerwa  mu mashuri atanu ayikikije ariyo: GS Notre Dame du Bon Conseil, GS de la Salle, GS Byumba Catholique, GS Byumba EAR, na TSS Ksgeyo. Muri ayo mashuri hazatangizwa amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa.

Kuva mu mwaka wa 2008, ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda. Uyu mwaka ibikorwa by’uku kwezi bikaba byarashingiye ku nsangamatsiko igira iti: “Indangagaciro na kirazira, isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa