Kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Mata 2024, abagize amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri na kaminuza 12 harimo na UTAB bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri watangiye icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri Makuru na Kaminuza, “Ndi Umunyarwanda Integration Project.”

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro n’ Intwararumuri Domitilla MUKANTAGANZWA, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME, utangirizwa kuri site y’Umujyi wa KIGALI.

INTWARARUMURI MUKANTAGANZWA Domitilla

Agaruka ku mwihariko w’icyiciro cya kane cy’uyu mushinga, Intwararumuri MUKANTAGANZWA yibukije ko ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye muri 2019 hakorwa ibiganiro n’amarushanwa kuri Ndi Umunyarwanda ndetse hanashyirwaho amahuriro(clubs) ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri Makuru na Kaminuza 32.

Aha yagize ati: “Mu masomo twakuye mu byiciro byabanje, byaragaragaye ko Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryubakiwe ubushobozi binyuze mu mahugurwa byabafasha kugera ku nshingano zo gusakaza neza Ndi Umunyarwanda. Muri uyu mwaka wa 2024, duteruye icyiciro cya 4 cy’umushinga gifite umwihariko wo gutanga ubumenyi bwisumbuye ku bayobozi b’inzego z’amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Yibukije kandi urubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu

Ati: “Duhabwa kenshi impanuro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aho adahwema kutwibutsa ubushobozi twifitemo bwo kubaka Igihugu cyacu. Mu ijambo aherutse kugeza ku bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko Urubyiruko ari rwo rwonyine rufite ubushobozi bwo kubaka no kugarurira Igihugu icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside. Umurimo wacu ni ukubaha urubuga n’ibikenewe byose kugira ngo bace uwo murunga w’amateka mabi, kandi barabikora. Mufite inshingano zo kwigisha no kuyobora ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, haba mu mashuri yanyu, mu mashuri yisumbuye n’ahandi bibaye ngombwa, ni ngombwa rero ko mugira ubumenyi bwisumbuye bwiyongera ku bumenyi n’inyigisho musanganywe.”

Abaturutse muri Kaminuza 12 zahuguwe ku ikubitiro

Biteganijwe ko izi site zizahugurwa nazo mu mpera z’uku kwezi kwa Mata. Kuri site ya Huye ni uguhera tariki 22 kugeza tariki 23 Mata 2024, Kayonza ni uguhera tariki 25 kugeza kuri 26 Mata 2024, naho Musanze ni uguhera tariki 29 kugeza tariki 30 Mata 2024.