University of Technology and Arts of Byumba - UTAB

UTAB Hatangijwe ku Mugaragaro Club Y’ihuriro Ry’ubumwe N’ubudaheranwa
Today: July 26, 2024

Tariki ya 8 Nzeri 2022 muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) habereye umuhango wo gusoza amarushanwa y’ikiciro cya kabiri ya NDI UMUNYARWANDA.

 

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari umunyamuryango wa Unity Club Honorable Tumushime Francine n’abandi bamuherekeje. Hari kandi abafatanyabikorwa ba Unity Club barimo MINUBUMWE yari ihagarariwe na Bwana UWANGE Jean Baptiste ndetse na Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC) yari ihagarariwe na Lt. Col Frank BAKUNZI.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB Padiri Dogiteri MUNANA Gilbert yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madamu, bari ku isonga mu guteza imbere gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA”. Avuga ko kuva kera na kare “Ubunyarwanda bwari ishingiro n’imbaraga zo kubaka Igihugu no kukirinda. Yongeyeho ko nk’umuryango wa UTAB, bishimiye amarushanwa kuri “NDI UMUNYARWANDA” yateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri kandi ko  Kaminuza ya UTAB izirikana ko Ubumenyi nyabwo ari ubwubakiye ku ndangagaciro. Yongeyeho ko Kaminuza ayobora yiteguye gukomeza gukorana neza na Unity Club muri gahunda yo  kubaka Ubunyarwanda n’ubudasa mu rubyiruko ruhitamo kuza kuvoma muri iyi Kaminuza ubumenyi n’indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

Abafashe amagambo bose harimo n’ Umuyobozi  w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Gicumbi na bo bagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu, berekana uko Abanyarwanda bari babanye neza hanavuka ikibazo bakagikemurira muri gacaca yunga. Berekanye  Ndi Umunyarwanda icyo ari cyo,  ku nkingi yubakiyeho ari zo kwiyumvamo u Rwanda atari kurugendamo ahubwo ari kurugendana ku mutima, indangagaciro na kirazira no komora ibikomere bikomoka ku mateka twanyuzemo. NDI Umunyarwanda si amahitamo kuko ari igihango cy’u Rwanda n’Abanyarwanda ariko cyatatiwe kiba kigomba gusubirana agaciro kacyo. NDI Umunyarwanda ni ubuzima tugomba kubakiraho ejo heza duhereye mu rubyiruko. Ibi byagaragaye mu bihangano by’abanyeshuri bahize abandi mu gusobanura neza NDI Umunyarwanda mu bihangano byabo.

Uyu munsi kandi UTAB yahawe ikiganiro n’intumwa ya MINUBUMWE cyatanzwe na Bwana Uwange Jean Baptiste, gifite isanganyamatsiko yagira iti “Itorero nk’umuyoboro wa ndi Umunyarwanda n’imiterere n’imikorere y‘ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu Mashuri Makuru na Kaminuza” Yagarutse ku mateka y’Itorero mu Rwanda rwa mbere y’ubukoroni . Yagize ati: “Itorero tuvuga ubu si impagu rifite inkomoko kuko mu Rwanda rwo hambere ryari Itorero ritorezwamo umuco n’indangagaciro zawo ndetse na Kirazira. Yanavuze kandi ku buryo bwimbitse ku ruhare rw’Itorero n’imiterere n’imikoranire n’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Mashuri na Kaminuza.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Honorable Francine Tumushime yagarutse ku ishingiro rya NDI Umunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema ryo kuba Abanyarwanda bahuriye kuri gahunda yo gukunda u Rwanda, kururinda no ku ruteza imbere.

Yaboneyeho n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, anashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa UTAB sheki y’amafaranga ibihumbi magana atanu yo gufasha Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa kugira ngo imirimo yaryo igende neza.

Yashoje ijambo rye ashimangira ko Unity Club n’abafanyabikorwa bayo batazatezuka kubaka   umuryango nyarwanda maze ukaba igicumbi cy’amahoro n’iterambere birambye no kubiremamo umwanya ukwiye w’urubyiruko, ruzaragwa ubudasa bw’u Rwanda, rufite ububasha bwo kugena no guhitamo ikerekezo kibereye u Rwanda

Ubwo hahembwaga abanyeshuri ba UTAB bahize abandi mu byiciro by’imivugo n’indirimbo

Uwiringiyimana Celestin ahembwa kubera indirimbo nziza ya Ndi Umunyarwanda yakoze

 

Visi Meya Mbonyintwari ahemba umunyeshuri watsinze amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda

Byari ibyishimo ku banyeshuri batsinze amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda

 

Hon. Francine Tumushime ashimira umunyeshuri watsinze amarushanwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

 

More Photo
_DSC0189

On 12th July 2024, @UTAB_BYUMBA has received delegation from SAWBO-RAB Collaboration, about technological dissemination of Agriculture and exchange of knowledge.

Uyu munsi muri @GicumbiDistrict hasojwe imurikabikorwa ryateguwe n'akarere ku bufatanye na #JADF Gicumbi aho abikorera babonye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora ,Ni igikorwa cyasojwe n'umuyobozi w'Akarere @NzabonimpaEmmy
Gicumbi hari ubuzima.
@RwandaNorth
@gahundemaurice

During the JADF Gatsibo open day, which started on 11th June to 14th June, 2024 @GatsiboDistrict, @UTAB_BYUMBA has got opportunity to explain to public its faculties and how it works in providing a high quality education

2

From 11th to 14th June 2024, @UTAB_BYUMBA is participating in open day, JADF @GatsiboDistrict as one of @GatsiboDistrict partners

Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 muri
@UTAB_BYUMBA
hacanwe urumuri rw'ikizere

Kuri uyu wa 08 Kamena 2024 muri @UTAB_BYUMBA habereye igikorwa cyo #kwibuka30 Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994

2

Load More