Ku wa 30/12/2023 ku cyicaro cya kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya BYUMBA (UTAB) habereye inteko rusange y’umuryango UTAB (UTAB organization) ikaba yarabereyemo umuhango wo gusinya amasezerano yo kwegurira Diyosezi Gatolika ya Byumba imicungire y’iyo Kaminuza hagati y’Umuryango UTAB n’iyo Diyosezi.

Ku ruhande rw’Umuryango UTAB hari Nyiricyubahiro Musenyeri NZAKAMWITA Servilien wari uhagararariye UTAB mu mategeko naho ku ruhande rwa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA hari Nyiricyubahiro Musenyeri MUSENGAMANA Papias Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA.

Nyiricyubahiro Mgr Servilien NZAKAMWITA (ibumoso) na Nyiricyubahiro Mgr Papias MUSENGAMANA (Iburyo) bashyira umukono ku masezerano

Mu masezerano bagiranye harimo kuba Diyosezi Gatolika ya BYUMBA yeguriwe ubuyobozi bw’Umuryango UTAB , imiyoborere n’imicungire bya Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya BYUMBA (UTAB).

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, wari uhagarariye UTAB mu mategeko yishimiye iyi ntambwe yatewe ndetse ashimira Diyosezi Gatolika ya BYUMBA yemeye gusinya aya masezerano, yabwiye umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA ko amwizeye kandi abihamya ko ubu UTAB igiye mu maboko meza.

Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA yabwiye abagize umuryango UTAB ko Diyosezi izakora uko ishoboye UTAB ikaba Kaminuza y’ikitegererezo ndetse igatanga umusaruro nyawo. Yashimiye abagize Umuryango UTAB ku cyizere bagiriye Diyosezi bakayishinga imicungire y’iyi kaminuza abizeza ko itazabatenguha.

Mbere gato y’uko umwaka wa 2023 urangira hanabayeho igikorwa cyo guhindura uwari uhagarariye UTAB mu mategeko (Legal Representative) ariwe Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA uri mu kiruhuko k’izabukuru, agirwa Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 31/12/2023 n’ibiro by’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA.

Aya masezerano azamara igihe cy’imyaka icumi (10) ishobora kongerwa impande zombi zabyumvikanyeho.