umugoroba w'impanuro

Ku wa 30 Ugushyingo 2023, Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB), yateguriye abanyeshuri baharangije mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 umugoroba w’impanuro mu rwego rwo kwitegura umunsi nyirizina wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 12. Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri, Sevilien NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba anahagarariye UTAB mu rwego rw’amategeko.

Umugoroba w’impanuro wabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya

 

Iyi gahunda yari ifite insanganyamatsiko ebyiri z’ingenzi arizo:

  • Uruhare rw’abarangije kaminuza mu gusigasira umuco no guharanira iterambere ry’igihugu;
  • Ubuzima bufite intego no kunoza umurimo”.

Ni igikorwa cyateguwe hagamijwe guha abarangije impanuro zizabafasha kwitwara neza mu buzima bagiye kujyamo bwo hanze y’ishuri. UTAB yatumiye abantu batandukanye b’inararibonye kugira ngo bageze impanuro zabo ku banyeshuri. Abitabiriye barimo Tito RUTAREMARA, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, hari kandi Dr. RURANGWA JMV, umushakatsi ukorera mu Rwanda no muri Canada, Umuhangamirimo Dr. SINA Gerard ndetse hari n’abayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta.

Tito RUTAREMARA na RURANGWA JMV , bamwe mu batanze impanuro

Mu ijambo rye, umuyobozi Mukuru wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O.P., yavuze ko iyi gahunda idasanzwe yateguwe kugira ngo abanyeshuri baharangije bahabwe impanuro mu rwego rwo gushimangira ko UTAB idatanga uburezi gusa ahubwo itanga n’uburere.

Mu mpanuro ze, Dr. RURANGWA JMV, yabwiye abarangije ko uruhare rwabo mu gusigasira umuco no guharanira iterambere ry’igihugu basabwa gukunda igihugu, kugira ubuntu, gufasha abandi no kwitangira abandi aho biri ngombwa.

Tito RUTAREMARA, yababwiye ko nibagira intego mu buzima bwabo ndetse n’icyerekezo bizabafasha kugera kure kandi heza. Yabasabye kutazigera bacika intege igihe cyose bazahura n’ingorane zishobora gutuma batagera ku cyo biyemeje kuko iyo ucitse intege uba warangije gutsindwa ariko iyo ukomeje ugahatana nta kabuza intego zawe uzigeraho.

Umuhangamirimo, Dr. SINA Gerard nawe yababwiye ko ikizabafasha ari ukutazicara ngo bategereje guhabwa akazi ko ahubwo bagomba kuzishakamo ibisubizo bahereye ku mahirwe abakikije kandi ntibagire na kimwe basuzugura igihe cyose kizaba cyabazanira inyungu.

Nyiricyubahiro Musenyeri, Servilien NZAKAMWITA, yibukije abarangije ko bagomba bagomba kuzaba imfura mu byo bazakora byose kandi bakazarangwa n’imigenzo myiza itarangwamo ruswa.

Mu ijambo rye, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana KARAKE Ferdinand, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye UTAB kuri iyi gahunda nziza yateguriye abarangije ndetse asaba n’abarangije ko bagomba iteka kujya bashimira abarimu. Yanababwiye ko nibakurikiza impanuro bahawe nta  kabuza bazagera kuri byinshi.

Si impanuro gusa abitabiriye uyu mugoroba bahawe ahubwo banataramiwe n’itorero rya UTAB INDASHYIKIRWA ndetse na korali mpuzamahanga yitwa Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali.