Ku itali16/07/2022, Unity Club Intwararumuri yagendereye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) maze bagaragarizwa ko ari bo mbaraga z’Igihugu kandi ko bakwiye gutanga ikizere cy’uko amateka mabi yaranze Igihugu atazongera kurangwa mu Rwanda.
Hon. Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo, watanze ikiganiro gifite insanyamatsiko igira iti “Uruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu komora ibikomere mu rubyiruko n’uruhare rw’Itorero nk’umuyoboro wa Ndi Umunyarwanda” yabwiye abanyeshuri ba UTAB ko Ndi Umunyarwanda igomba kubabera ikiraro gihuza abakuru n’abato, aba kera n’ab’ubu kandi ko bagomba kuba umusemburo w’iterambere no kubaka Igihugu kizira amacubiri ago ava akagera. Yakomeje avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwashenywe bikomeye n’ubukoroni na poritiki mbi y’irondakoko n’irondakarere byakurikiye ubwigenge. Iyi poritiki y’ivangura n’amacakubiri ni yo yakomeje gushyirwa imbere maze indunduro iba jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Yakomeje ababwira ko ari no mbaraga z’Igihugu kandi ko bakwiye gutanga ikizere cy’uko amateka mabi yaranze Igihugu atazongera kurangwa mu Rwanda. Yaragize ati:”Unity Club ikomeje kwegera urubyiruko ari zo mbaraga z’Igihugu kugira ngo barwigishe kandi barutoze kubaha indangaciro z’Ubunyarwanda”
Mu biganiro byatanzwe hari icyahuriwemo n’urubyiruko rwagize ibikomere binyuranye, muri abo hari uwaburiye umuryango we muri Jenoside, hari ufite ababyeyi bagize uruhare mukwica abatustsi muri Jenoside ndetse hari n’umurinzi w’igihango wabashize kurokora abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro bagarutse Ku ngaruka zibikomere ku mutima mu rubyiruko n’uburyo bwo komora ibyo bikomere.
Padiri MUNANA Gilbet Umuyobozi Mukuru wa UTAB, yashimiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri umurava n’ubwitange bakorana mu guharanira no gusigasira umurage w’ubunyarwanda kandi bakibanda ku rubyiruko zo mbaraga z’igihugu, Rwanda rw’ejo.
Yongeyeho ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari gahunda UTAB ishyize imbere ati: Turerera u Rwanda, dutanga ubumenyi ariko bugamije gukemura ibibazo by’abaturarwanda, twitsitsa by’umwihariko ku kamaro abo turera bazagirira igihugu cyacu. Ntabwo rero wagirira igihugu akamaro udafite ubunyarwanda muri wowe. Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka urwanda ruzira amacakubiri yakururiye jenoside yakorewe abatutsi. Ati ibyo bizajyerwaho nta shiti kuko biri mubiganza byanyu mufashe abaturarwanda kumva neza Ndi Umunyarwanda, bavugishe ukuri ku mateka yabaye atari ukuyagoreka ahubwo bashingire ku muco n’indangagaciro z’abanyarwanda.
Honorable Jean Damscène NTAWUKURIYAYO yasoje abwira urubyiruko ko iki aricyo igihe kiza cyo kureka amateka mabi Urwanda rwanyuzemo maze tugahitamo inzira ikwiye y’uko turi Abanyarwanda.