University of Technology and Arts of Byumba - UTAB

Abakozi N’abanyeshuri Ba UTAB Bibutse Ku Nshuro Ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Today: October 18, 2024

Ku wa 08 Kamena 2024, Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB) yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya UTAB berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukeri ruri mu murenge wa BYUMBA.

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bifatanije na UTAB mu rugendo rwo kwibuka


Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Munana Gilbert yavuze ko muri iri shuri harimo urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko ari urugamba bazakomeza kugeza ingengabitekerezo ya jenoside icitse burundu.
Yagize ati “UTAB nka Kaminuza turabanza kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba tubafata mu mugongo, kubaha umwanya ndetse n’agaciro. Twabuze Ababyeyi, abana, inshuti n’abaturanyi, niyo mpamvu tutazakomeza kwihanganira uwashaka kugarura amacakubiri wese, Jenoside yabaye ntizagaruke ukundi”.

Umuyobozi wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, OP

Padiri Munana yagaragaje ko nta burezi bushobora gutangirwa aho ubumwe n’ubuzima bw’abantu bibangamiwe. Ati “Tugomba kwamagana twivuye inyuma imizi n’amashami yose ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Turashima by’umwihariko abagize uruhare mu guhagarika no kurokora Abatutsi bahigwaga bakarokoka bigizwemo uruhare n’ingabo zahoze ari iza RPA bahagarariwe na Nyakubahwa Paul Kagame”.

Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba akaba anahagarariye UTAB mu mategeko, yasabye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda kuko bafite amaboko n’igihugu kibakunda, bityo bagomba kubaho bizeye ko Imana yabarokoye izakomeza kubarinda ikibi.

Mgr Papias MUSENGAMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BYUMBA, aha icyubahiro abaruhukiye mu rwibutso rwa Mukeri

Umuhuzabikorwa wa AERG muri UTAB, Imenagitero Byiringiro Salomon yavuze biyemeje kubaka igihugu kizira amacakubiri, binyuze mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

AERG IMENAGITERO- UTAB

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yagaragaje ko abagize uruhare mu kwica Abatutsi haba abashoye ibitekerezo, amafaranga, imitungo no gukora ubwicanyi bagomba kumenya ko ibyo bakoze atari byo, ko bagomba kwisubiraho.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase

Senateri Kanyarukiga Ephrem yavuze ko kuva 1959 abakoloni basenye umubano n’urukundo Abanyarwanda bahoranye. Ati “Mu mitima yacu harimo ibintu bibiri, harimo agahinda kenshi, ariko harimo no gushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kurokora ntabwo batoranyaga bafataga buri umwe ufite ikibazo bakamwitaho, harabaye ntihakabe twibuke twiyubaka Jenoside ntizagaruke ukundi”.

Hon. Senateri KANYARUKIGA Ephrem

Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n’ Ubutumwa butandukanye bugamije kwamagana Jenoside n’igisa nayo, udukino twakozwe n’ Abanyeshuri ba UTAB AERG Imenagitero berekana uburyo hateguwe ivangura mu 1959 hakabaho amacakubiri kugeza mu 1994 hishwe abarenga miliyoni mu minsi 100.

Andi mafoto