Ku wa 29 Ukwakira 2025 Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya BYUMBA (UTAB) yitabiriye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, urubuga rwo gusangira ibitekerezo no gushimangira ko Ubumwe n’Ubudaheranwa ari ishingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Ni ihuriro ryabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka GICUMBI. Kaminuza ya UTAB yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Itorero Indashyikirwa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa rya UTAB ndetse n’Imboni za UTAB.

Iri huriro kandi ryahurije hamwe abahagarariye amahuriro y’imirenge yose, abahagarariye amatorero n’amadini, ndetse n’abayobozi b’amashuri yitabiriye amarushanwa ya “Ndi Umunyarwanda” yakoreshejwe na UTAB.

Umushyitsi mukuru w’uyu muhango yari Angelina MUGANZA, uhagarariye Unity Club Intwararumuri.
Mu biganiro byatanzwe, hanibanzwe ku nsanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda”, hagamijwe gushimangira indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudasa byubakiye ku mateka n’indangamuntu y’Umunyarwanda.

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa rya UTAB ryagaragaje ibikorwa ryagiye rigiramo uruhare, birimo ubukangurambaga, ibiganiro, n’amarushanwa agamije kwimakaza indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu banyeshuri n’abaturage muri rusange.

Hanatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku mashuri yitabiriye amarushanwa, ndetse hanahembwa abanyeshuri bahize abandi mu bihangano birimo indirimbo, imivugo n’ikinamico.
Mu bitekerezo byatanzwe, abitabiriye bashimangiye ko “Ndi Umunyarwanda” ikwiye kwigishwa Abanyarwanda bose, kandi igashyirwa mu bikorwa binyuze mu bikorwa bibahuza bya buri munsi nk’umuganda, umugoroba w’umuryango n’inteko z’abaturage.

Iri huriro ryasigiye abitabiriye ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kuba ba ambasaderi b’Ubumwe n’Ubudaheranwa, no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rukataje mu iterambere rirambye rishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.