Ku wa 13 Kamena 2026 Kaminuza y’ikorabuhanga n’ubugeni ya BYUMBA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwerekezaga ku rwibutso rwa Mukeri aho abitabiriye bashyize indabo mu rwego guha icyubahiro abaharuhukiye no kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko bavutse.

Urugendo rwo Kwbuka rugana ku Rwibutso rwa Mukeri
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB Fr. Dr Munana Gilbert, O.P, yavuze ko bibabaje cyane kuba hari abitwaga Abarimu, Injijuke, Abarezi cyangwa impuguke bijanditse mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Yongeyeho ko biteye ipfunwe ku buyobozi bwahozeho bwaranzwe no kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kuri ubu hakaba hagomba gutangwa uburezi bufite impinduka, hagamijwe kwigisha ubumwe no kurwanya abahakana n’abapfobya amateka mabi yaranze u Rwanda.

Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB Fr. Dr Munana Gilbert, O.P
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi harimo gusishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kurangwa n’urukundo, ubutwari, no kurwanya abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri hagamijwe gusigasira ibyagezweho.
Umukozi Ushinzwe Ubushakashatsi ku Bumwe n’Ubwenegihugu muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Sewase Karangwa Jean Claude, yagaragarije abanyeshuri n’abakora muri Kaminuza ya UTAB ko nubwo abantu bigishijwe urwango kugeza ubwo bivangura bagakora Jenoside yakorewe Abatutsi, mu by’ukuri ntacyo bari batandukaniyeho, kuko bidashobora kugaragazwa mu isano y’amaraso.
Yatanze urugero ku kijyanye n’isano y’amaraso abantu basubiramo kenshi ko ibatandukanya ariko mu buryo budafite ikintu cyihariye buvuze. Ati “Uko muri hano mwese mufite ubwoko bw’amaraso butandukanye bamwe bafite A abandi B n’ubundi. Ariko se hari uwajya kwa muganga arembye ngo abwire muganga ngo njyewe iwacu bambwiye ko ndi Umuhutu nimutantera amaraso y’abahutu ntabwo nkira? Cyangwa uti bambwiye ko ndi Umuganza nimutantera amaganza sinkira.”

Bwana SEWASE KARANGWA Jean Claude, Intumwa ya MINUBUMWE muri iki gikorwa
Umuyobozi wungirije wa IBUKA ku rwego rw’ igihugu avuga ko kuri iyi nshuro ya 32 hibukwa Abatutsi bishwe, bigomba kuba impamvu yo gutekereza uko ibyabaye bitazasubira ukundi, asaba urubyiruko kudatekereza ko kwibuka ari umuhango ahubwo ari ugusigasira amateka y’ ibikorwa bibi byabayeho kandi urubyiruko ruriho kuri ubu, rutari rwaravutse.
Ati:” Ni umukoro dufite wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside kuko ababikora bameze nk’ abashinyagura, icyasenye abanya Rwanda ni ivangura. tumenye ko ingengabitekerezo ikwirakwira mu buryo bworoshye, hari ababyeyi bayicengezamo abana babo mu ngo, ariko abo mwumva bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mubabwire ngo bacire birarura”.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA ku rwego rw’ igihugu
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel avuga ko kwibuka biri mu nshingano za buri wese, hakabaho kwamagana abashaka kugarura amacakubiri aho bamwe babikora bifashishije imbugankoranyambaga.
Ati:” Tube aba mbere mu kunyomoza abahakana n’abashaka kugoreka amateka, turasaba abafunguwe bari kurangiza ibihano bagafata iya mbere mu kwerekana aho bajugunye abicwaga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro, twubake ubumwe bw’ ahazaza kandi twibuke twiyubaka”.
Yongera Ati:” Inkotanyi ni ubuzima, kuko zitandukanye n’ingabo z’ igihugu zari zishinzwe kurinda umutekano ariko akaba arizo zihohotera Abatutsi “.
Yasabye urubyiruko kumva ko gusigasira amateka bigomba kuba inshingano, bakubaka ubumwe hagamijwe kwitandukanya n’amateka mabi yaranzwe n’urubyiruko rwahozeho, rugashukwa kugeza ubwo rwishoye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi no kumenya ko iyi Jenoside yahagaritswe, n’ urubyiruko rwari mu Nkotanyi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel
Iki gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, UTAB igikora ku buryo bw’umwihariko buri mwaka mu cyumweru cya Kabiri cya Kamena, aho muri icyo cyumweru cyose haba hari ibikorwa bitandukanye byateguwe birimo kuremera abacitse ku icumu, gusukura urwibutso, gusura rumwe mu rwibutso baba bahisemo no kwibuka nyirizina.



