Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) bwatangaje ko kuva tariki 19-20 Nzeri 2024 buzakira inama mpuzamahanga izahuza abashakashatsi ba za kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Budage, bigira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakomeza kuba umusemburo w’iterambere.
Iyi nama biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre (KCC), ifite insanganyamatsiko igira iti “Emerging Technologies and Embedded Mobile System in Sustainable Development” ugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga ‘Guhuza ikoranabuhanga na sisiteme zigendanwa mu iterambere rirambye’.
Igamije kureba uburyo hashyirwaho ikorabuhanga rigendanwa nka mudasobwa mu modoka, wireless sensors, smart phone n’ibindi.
Ibi byose bifasha mu iterambere ryihuse kuko ikoranabuhanga ryifashishwa mu buzima bwa buri munsi kandi rikagaragaza umusaruro wihuse.
Ni inama izafasha u Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana n’ibibazo biri mu ikoranabuhanga, kongera ubumenyi mu ikorabuhanga mu bigo bitandukanye biri mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Isi muri rusange mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.
UTAB izakira iyi nama ku bufatanye n’Ikigo cy’Indashyikirwa mu Ikorabuhanga muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (CENIT@EA) mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.
CENIT@EA iteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu guha amahugurwa abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza zo muri Africa y’Iburasirazuba; zirimo Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya BYUMBA (UTAB), Kaminuza ya Dar es salam Tanzania), Kaminuza ya Kabale (Uganda), Kaminuza ya Moi (Kenya), Kaminuza y’U Burundi (Burundi), Kaminuza ya Kinshasa (DRC) na Kaminuza ya Juba (South Soudan).
Iki kigo kandi cyashakiye umubano izi kaminuza na Kaminuza zo mu Budage zateye imbere mu ikoranabuhanga, aho abarimu n’abanyeshuri boherezwa mu Budage kwihugura mu ikoranabuhanga.