Ku itariki 31/1/2023, Umuryango mugari wa  Kaminuza ya UTAB ( Abanyeshuri, Abarezi  n’Abakozi) uhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru  Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O. P., wasuye Ingoro y’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu  Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga mu Kagali ka Mulindi hagamijwe ko urubyiruko rusobanukirwa amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu n’ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA  zabaga aho ku Mulindi.

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.  Ni muri urwo rwego ururubyiruko rwiga muri UTAB n’Abarezi basuye ingoro y’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu maze basobanurirwa byinshi  byaranze urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’impamvu rwabayeho.

Abanyeshuri n’abarezi batemberejwe mu bice bitandukanye by’ingoro ibumbatiye amateka yo kubuhora u Rwanda  banerekwa bimwe mubikorwa bihari bigaragaza uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze,  nk’indake ya Perezida wa Repebulika Paul Kagame  yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, …

Urubyiruko rwiga  muri UTAB rwibukijwe guharanira gukora ibikorwa byiza bifitiye igihugu akamaro bagendeye ku rugero rwiza rwatanzwe n’Intwari z’Igihugu ndetse ko Ubutwari bw’Abanyarwanda ari  agaciro kabo ko bagomba kugira  ibikorwa   by’ubutwari kuko aribo ejo bazaba barimo abayobozi bitangira igihugu ndetse bakanoza imikorere yacyo.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB yashimiye Perezida wa Repebulika ndetse n’intwari z’Igihugu  muri rusange zatumye turi abo turibo ubu yibutsa urubyiruko rwa UTAB kwigira kumateka yaranze ababyeyi babo ndetse nabakuru babo mukubohora u Rwanda nabo bagakomeza kubaka no gisigasira ibyagezweho.

 

Andi Mafoto