Abakozi n’Abanyeshuri ba UTAB Bibutse ku Nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bikiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwa kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) yasabye urubyiruko guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda inyigisho ziganisha ku macakubiri.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku cyicaro gikuru cya UTAB giherereye mu Karere ka Gicumbi, ku wa 14 Kamena 2025, kibanzirizwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete, aho basuye banunamira inzirakarengane zirenga 1.000 zihashyinguye.
Muri icyo gikorwa, UTAB yakoze igikorwa cyo kuremera umuryango utishoboye warokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Mutete, akagali ka nyarubuye Umudugudu wa kavumu yahawe ibikoresho by’ibanze byo munzu, ibiribwa,imwishyurira mituweri y’umuryango we ndetse Inka yishyuriwe n’ubwishingizi bwiyi nka.

Padiri Dr. Munana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wa UTAB

Padiri Dr. Munana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wa UTAB, yavuze ko Kwibuka ari ugutanga icyubahiro ku bazize Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse. Yagize ati:
“Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere, idutwara abacu twakundaga kandi tugikunda, idusigira ibikomere ku mutima no ku mubiri, ariko turacyariho. Nidukomeze dutwaze. UTAB nka Kaminuza izakomeza kubungabunga umurage wabo, umurage w’ubumuntu n’uw’ubupfura, by’umwihariko yita ku cyakomora abasigaye. Ni na yo mpamvu ibikorwa nk’ibi bijyana no kuremera Abarokotse.”

Mupenzi Joseph warokokeye ahahoze hakorera umushinga w’Iterambere rya Byumba (DRB), ahubatse UTAB y’ubu

Mupenzi Joseph warokokeye ahahoze hakorera umushinga w’Iterambere rya Byumba (DRB), ahubatse UTAB y’ubu

Muri uwo muhango, hatanzwe ubuhamya bwa Mupenzi Joseph warokokeye ahahoze hakorera umushinga w’Iterambere rya Byumba (DRB), ahubatse UTAB y’ubu. Yashimiye abagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka, aboneraho gusaba urubyiruko kugira umutima w’intwari, bakanazirikana amateka y’u Rwanda bagendeye ku buhamya n’inyigisho bahabwa.

Bizimana Christian, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Bizimana Christian, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Bizimana Christian, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasobanuye uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa. Yagarutse ku bwicanyi bwabereye i Gikongoro mu 1963, aho ku wa 25 Ukuboza habaye ubwicanyi bwiswe “Noheli y’Amaraso” bwahitanye Abatutsi basaga ibihumbi 20 mu byumweru bibiri gusa. Yagize ati:
“Mwe rubyiruko murwanye Jenoside, murwanye ingengabitekerezo yayo, mwirinde ubacamo ibice, mwige muhindure icyasha cyashyizwe ku banyabwenge babayeho mu Rwanda. Ni inshingano zanyu, haba mu byo mwiga no mu byo mukora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney ari nawe wari umushyitsi mukuru, yunze murya president wa IBUKA Kamizikunze Anastase asaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anabasaba gusubiza abapfobya, abahakana n’abakerensa Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kubangukiresha cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yagaragaje impungenge ku rubyiruko rugaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside nyamara rwaravutse nyuma ya Jenoside, agira ati:
“Birababaje kubona abana bavutse nyuma ya 2006 bagaragarwaho imyumvire ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Rubyiruko, mwirinde inyigisho z’ubuyobe zikigaragara mu ngo no ku mbuga ngoranyambaga nka za YouTube, Facebook, X n’ahandi.”