University of Technology and Arts of Byumba - UTAB

Abanyeshuri Biga Muri UTAB Barasanga Ndi Umunyarwanda Ibategurira Ejo Heza.
Today: April 24, 2024

Ku itali16/07/2022, Unity Club Intwararumuri yagendereye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) maze bagaragarizwa ko ari bo mbaraga z’Igihugu kandi ko bakwiye gutanga  ikizere cy’uko amateka mabi yaranze Igihugu atazongera kurangwa mu Rwanda.

Hon. Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo, watanze ikiganiro gifite insanyamatsiko igira iti “Uruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu komora ibikomere mu rubyiruko n’uruhare rw’Itorero nk’umuyoboro wa Ndi Umunyarwanda” yabwiye abanyeshuri ba UTAB ko Ndi Umunyarwanda igomba kubabera ikiraro gihuza abakuru n’abato, aba kera n’ab’ubu kandi ko bagomba kuba umusemburo w’iterambere no kubaka Igihugu kizira amacubiri ago ava akagera. Yakomeje avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwashenywe bikomeye n’ubukoroni na poritiki mbi y’irondakoko n’irondakarere byakurikiye ubwigenge. Iyi poritiki y’ivangura n’amacakubiri ni yo yakomeje gushyirwa imbere maze indunduro iba jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Yakomeje ababwira ko ari no mbaraga z’Igihugu kandi ko bakwiye gutanga  ikizere cy’uko amateka mabi yaranze Igihugu atazongera kurangwa mu Rwanda. Yaragize ati:”Unity Club  ikomeje kwegera urubyiruko ari zo mbaraga z’Igihugu kugira ngo barwigishe kandi barutoze kubaha indangaciro z’Ubunyarwanda”

Mu biganiro byatanzwe hari icyahuriwemo n’urubyiruko rwagize ibikomere binyuranye, muri abo hari uwaburiye umuryango we muri Jenoside, hari ufite ababyeyi bagize uruhare mukwica abatustsi muri Jenoside ndetse hari n’umurinzi w’igihango wabashize kurokora abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro bagarutse Ku ngaruka zibikomere ku mutima mu rubyiruko n’uburyo bwo komora ibyo bikomere.

Padiri MUNANA Gilbet Umuyobozi Mukuru wa UTAB, yashimiye  abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri umurava n’ubwitange bakorana mu guharanira no gusigasira umurage w’ubunyarwanda kandi bakibanda ku rubyiruko zo mbaraga z’igihugu, Rwanda rw’ejo.

Yongeyeho ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari  gahunda UTAB ishyize imbere ati: Turerera u Rwanda, dutanga ubumenyi ariko bugamije gukemura ibibazo by’abaturarwanda, twitsitsa by’umwihariko ku kamaro abo turera  bazagirira igihugu cyacu. Ntabwo rero wagirira igihugu akamaro udafite ubunyarwanda muri wowe. Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka urwanda ruzira amacakubiri yakururiye jenoside yakorewe abatutsi. Ati ibyo bizajyerwaho nta shiti kuko biri  mubiganza byanyu mufashe abaturarwanda  kumva neza Ndi Umunyarwanda, bavugishe ukuri ku mateka yabaye atari ukuyagoreka ahubwo  bashingire ku muco n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Honorable Jean Damscène NTAWUKURIYAYO yasoje abwira urubyiruko ko iki aricyo  igihe kiza cyo kureka amateka mabi  Urwanda rwanyuzemo maze  tugahitamo inzira ikwiye y’uko turi Abanyarwanda.

📸AMAFOTO📸

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangiye icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri Makuru na Kaminuza, “Ndi Umunyarwanda Integration Project.”

Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Nyakubahwa Madamu Jeannette

#UTAB yitabiriye amahugurwa yo gutangiza icyiciro cya 4 cy’Umushinga wo kwimakaza NDI UMUNYARWANDA mu mashuri makuru na kaminuza yateguwe na @UnityClubRw NDI UMUNYARWANDA: Igitekerezo Ngenga cy’Ukubaho Kwacu
@UnionUtab

Kwiyandikisha ku bashaka kwiga muri May Intake byaratangiye! Murakaza neza muri Kaminuza y'ikoranabuhanga n'ubugeni ya BYUMBA!

On 4th April 2024,The team from @UTAB_BYUMBA headed by The Vice Chancellor, @MunanaGilbert , met with the team from Beijing Wenhua Online Education Technology Co., Ltd chaired by Dr. Jason Jin, to discuss the terms of the MoU about the introduction of smart Education in UTAB.

3

on 26th March 2024,@UTAB_BYUMBA has presented different activities run by @UnionUtab for UTAB neighbors and UTAB vulnerable students. Different local authorities from @GicumbiDistrict were there

https://utab.ac.rw/call-for-application-acquisition-of-projectors-printers-sound-system-and-microphones-white-boards-and-markers/

https://utab.ac.rw/call-for-applications-rental-and-management-of-university-of-technology-and-arts-of-byumba-utab-canteen/

Load More