Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa rya Kaminuza ya UTAB, ku bufatanye n’Imboni za Unity Club n’abahagarariye Itorero Intagamburuzwa rya Kaminuza, bateguye ibiganiro n’imyitozo y’Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya gatanu, byasojwe ku wa 10 Ukwakira 2025.

Mu muhango wo gusoza, wabereye ku cyicaro cya Kaminuza ya UTAB, hatangajwe ko intore 900 zo ku karubanda, nyuma yo gutozwa mu gihe cy’iminsi itanu, zinjijwe mu zindi ntore z’igihugu, zahawe izina Intagamburuzwa n’icyivugo cyazo. Zavuze amacumu, zihiga imihigo y’iterambere n’ukwigirira icyizere.

Intore zinjijwe mu zindi

 

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’icyanya cya Gicumbi wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere, umuyobozi w’icyanya cya UTAB, uhagarariye Ingabo z’u Rwanda, Polisi n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi. Hari kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba n’inkerabigwi za UTAB.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’akarere ka GICUMBI, NZABONIMPA Emmanuel, Yibukije intore zinjijwe mu zindi ko izina zahawe “INTAGAMBURUZWA” ari izina rivuga kudacika intege no kurangwa n’ubudasa mu gukunda igihugu. Bityo abasaba gukunda igihugu batizigama kandi bagaharanira kwese imihigo yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel

Umuyobozi wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O.P, nawe yasabye intore zinjijwe mu zindi kuba umusemburo w’impinduka nziza barwanya ingengabitekerezo ya Genocide kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu byubaka igihugu.

Umuyobozi wa UTAB, Fr. Dr. MUNANA Gilbert, O.P.

Mu biganiro byatanzwe muri iri torero, intore zaganirijwe ku ndangaciro na kirazira nyarwanda, uruhare rw’urubyiruko mu kwirwanaho no kubaka igihugu, ndetse no ku mahirwe Leta y’u Rwanda yateganyirije urubyiruko. Ibiganiro byatanzwe ku wa 6 na 8 Ukwakira 2025 byayobowe n’abayobozi batandukanye barimo uhagarariye Inama Nkuru y’Urubyiruko, Imboni za Unity Club, n’abahagarariye urubyiruko mu Murenge wa Byumba.

Uyu muhango waranzwe n’indirimbo, imivugo n’imbyino bigaragaza ubumwe, indangagaciro z’ubunyarwanda n’ubudaheranwa, ndetse wasize intore ziyemeje gukomeza kuba intangarugero mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ubunebwe.