Mu rwego rwo kureba uko Kaminuza ya UTAB ishyira mu bikorwa ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru (ingingo yayo ya 13) nk’uko byafashwe mu myanzuro y’ Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 13 yabaye tariki ya 21 na 22 Ukuboza 2015;

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mu cyumba k’inama cya Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) hateraniye inama nyunguranabitekerezo igamije kureba uko ururimi rw’Ikinyarwanda rwarushaho gutezwa imbere n’uruhare iyo kaminuza ikwiye kugira muri icyo gikorwa. Iyo nama yatumiwe kandi inayoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita; Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba akaba n’uhagarariye UTAB mu rwego rw’amategeko. Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita asanzwe akunda ururimi rw’Ikinyarwanda n’ubunyarwanda kandi kandi agashishikariza Abanyarwanda bose kwiyumvamo ubunyarwanda no gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.


Iyi nama yitabiriwe n’ Abarimu n’Abashakashatsi, ba Kaminuza ya UTAB bafite aho bahurira by’umwihariko no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda muri UTAB. Yitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UTAB, Inararibonye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, n’Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloyizi.

Iyo nama nyunguranabitekerezo yasuzumye ingingo zikurikira:

– Imyigire n’imyigishirize y’Ikinyarwanda muri rusange no muri UTAB by’umwihariko,

– Ikinyarwanda mu ruhando rw’indimi z’amahanga,

– Ingamba zo kurushaho gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ingobyi ihetse umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Abari mu nama bamaze kungurana ibitekerezo kuri izo ngingo bishimiye uburyo ururimi rw’Ikinyarwanda rwitaweho muri UTAB. Muri iyi kaminuza, ku banyeshuri hafi ibihumbi bine, abanyeshuri 1091 biga mu Ishami ry’Uburezi impuzo y’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Inama yasanze uyu mubare ushimishije bityo umuriri w’Ikinyarwanda ukaba wari ukwiye kumvikana muri iyi kaminuza, netse ugakwira no mu gihugu hose, cyanecyane ko abarenga 98% ari abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi baturuka imihanda yose.

 

Abari mu nama bishimiye kandi ko UTAB ibinyujije mu Kigo cyayo k’indimi (Language Centre) imaze igihe yigisha Ikinyarwanda Abayapani kandi basaba ubuyobozi bwa kaminuza ko bwakomeza gushyigikira iyo porogaramu ndetse ikanaguka ikagera no ku bandi banyamahanga bifuza kwiga Ikinyarwanda, umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Ku bijyanye n’umwanya w’Ikinyarwanda mu ruhando rw’indimi z’amahanga, abari mu nama bishimiye ko UTAB, uretse kwigisha Ikinyarwanda yigisha n’izindi ndimi z’amahanga nk’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili; mu Gashami kayo k’Ubugeni n’Ubumenyamuntu kandi ikaba inashishikariza abanyeshuri kwihatira kuzimenya zose no kuzikoresha ku rwego rwo hejuru.

Mu rwego rwo kurushaho gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ingobyi ihetse umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo, abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Ikinyarwanda gikwiye gukomeza kurushaho kwitabwaho muri UTAB.
  2. Gukoresha ibiganiro binyuranye bigatangwa n’abahanga mu rurimi rw’Ikinyarwarwanda muri iyi Kaminuza.
  3. Kunoza imyandikire n’imivugire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse Ikinyarwanda kikigishwa abanyeshuri b’amashami yose hatitawe gusa ku biga Ikinyarwanda.
  4. Kwigisha isomo ry’Itozamuco (Ethics and Rwandan Culture) mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
  5. Gukomeza guteza imbere ubushakashatsi ku Kinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
  6. Gutegura gahunda z’igihe kigufi zafasha guhugura abarimu bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza

Inama yatangiye saa yine za mu gitondo isoza imirimo yayo saa saba.

ABITABIRIYE INAMA:

NomeroAmazinaUmurimo
1Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita ServilienUmushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba akaba n’uhagarariye UTAB mu rwego rw’amategeko
2Dr Niyonzima EliezerUmuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya UTAB Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.
3Dr Padiri Hakizimana LucienUmwarimu n’Umushakashatsi muri UTAB
4Mr Bagaragaza FrançoisUmwarimu n’Umushakashatsi, akaba  Umuyobozi w’Ikigo k’Indimi cya UTAB
5Mr Rukizangabo Shami AloysUmunyamakuru n’umushakashatsi ku rurimi rw’Ikinyarwanda
6Mr Kazare FaustinInararibonye mu rurimi rw’Ikinyarwanda
7Mr Ruberakurora PierreInararibonye mu rurimi rw’Ikinyarwanda
8Mr Ngarambe SylvestreUmwarimu n’Umushakashatsi  muri UTAB
9Mr Mugengano JanvierUmwarimu n’Umushakashatsi  muri UTAB

Umwanditsi                                                     Umuyobozi w’Inama

 

Bagaragaza François                                       Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Servilien

Umuhuzabikorwa wa Language Centre         Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba