University of Technology and Arts of Byumba - UTAB

Gusura Inzu Ndangamurage Byafashije Abanyeshuri Gusobanukirwa Amateka N’ubuvanganzo Nyarwanda
Today: February 23, 2024

Ku wa 22/12/2024 bamwe mu banyeshuri biga Ikinyarwanda muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) bakoze urugendo shuri ku ngoro ndangamateka y’abami i Nyanza mu Rukari. Uru rugendo shuri rwari rugamije gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa, gukunda no kunogerwa n’ibyo biga mu ishuri bigereye ahari ibimenyetso mpamo biranga amateka n’umuco by’u Rwanda.

DSC_0658-min

Kuri iyi ngoro ndangamateka y’abami aba banyeshuri batemberejwe ibice biyigize byose, basobanurirwa uko ibwami habaga hameze, uko abahagenda bagombaga kwitwara, ingoro y’umwami ya kera ndetse n’iya kijyambere. Ku ngoro y’umwami ya kera, abanyeshuri biboneye ko yabaga itandukanye n’izindi nzu za Kinyarwanda z’icyo gihe, n’ubwo zabaga zubatse kimwe ariko yo yabaga ifite ibirango biyitandukanya n’izindi ku buryo uwayibonaga yahitaga yibwira ko ageze ibwami. Iyi ngoro kandi yabaga iri kumwe n’izindi nzu ebyiri: iyari igenewe kuterekwamo inzoga n’ iyari igenewe kuterekwamo amata.

Mu bindi abanyeshuri ba UTAB basuye harimo n’igikumba cyororerwamo inka z’inyambo. Inyambo zikaba zari inka zigenewe kwizihiza umwami mu birori binyuranye. Basobanuriwe uko zitabwagaho n’inzira byacagamo kugira ngo inka ivuke ari inyambo byuzuye. Babwiwe ko inka ari kimwe mu birango by’ubutegetsi bikomeye byabaga ibwami.

DSC_0667-min

Basuye kandi ahari ingoro y’umwami ya kijyambere yari ituwemo n’umwami MUTARA III RUDAHIGWA. Iyi ngoro yubatswe ku buryo bugezweho yatashywe mu wa 1932. Ni ingoro igizwe n’ibice bitandukanye birimo: aho umwami n’umwamikazi bararaga, ibiro by’umwami, ahari hagenewe umugabekazi, uruganiriro, igikoni ndetse n’aho umwami yabikaga imodoka (parking) ye, dore ko umwami MUTARA III RUDAHIGWA ariwe Munyarwanda wa mbere watunze imodoka n’uruhushya rwo kuyitwara.

Abanyeshuri bakoze uru rugendo shuri bararwishimiye cyane, bavuga ko byabafashije kurushaho gusobanukirwa amateka, umuco n’ubuvanganzo nyarwanda biga ariko ibyinshi ntibahite babyumva neza. Bongeyeho ko bizabafasha kubaka iterambere rirambye ry’Igihugu binyuze mu kubungabunga ibimenyetso ndangamuco na ndangamateka bizabafasha no kurushako gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda. Aba banyeshyri bavuga kandi bifuza ko iyi gahunda y’ingendo shuri nziza bagenewe na UTAB yakomeza maze buri munyeshuri wiga Ikinyarwanda akagira amahirwe yo gusura ingoro ndangamurage na ndangamateka zose z’Igihugu kuko byatuma barangiza amasomo bagenerwa bafite ubumenyi buhagije ku Rwanda.

Izi ngendo shuri zishingiye ku mateka zikaba zifasha abanyeshuri biga Ikinyarwanda n’abarimu babo kwagura ibitekerezo mu by’ubushakashatsi ku mateka, umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda

On 15th February 2024, Students of @UTAB_BYUMBA who study Crop Production and Animal Production (Levels 3 & 4) had a field trip to the RAB RUBONA and SONGA stations. @HEC_Rwanda @RwandaEducation

On 13th February 2024 @UTAB_BYUMBA hosted a meeting with Prof. Paolo CIAMPOLINI from @unipr to discuss the progress on the implementation of #GREATER project

Ku wa 25 Mutarama 2024, abakozi, abarezi n'abanyeshuri ba @UTAB_BYUMBA bitabiriye ibiganiro bijyanye no kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari z'igihugu ku nshuro ya 30 uzaba ku wa 01 Gashyantare 2024. @IntwarizuRwanda @Rwanda_Edu

4

https://utab.ac.rw/call-for-application-refurbishment-of-basketball-playground-and-construction-of-small-house-for-generator-at-utab-dolf-kiramuruzi/

Mgr Servilien NZAKAMWITA umuvugizi w'umuryango UTAB mu mategeko na Mgr Papias MUSENGAMANA umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba bashyize umukono ku masezerano yo kwegurira imicungire ya Kaminuza ya UTAB, Diyosezi ya BYUMBA. @UTAB_BYUMBA

Ba Nyiricyubahiro Mgr Servilien NZAKAMWITA umuvugizi w'umuryango UTAB mu mategeko na Mgr Papias MUSENGAMANA umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba bari gusinya amasezerano yo kwegurira Diyosezi gatolika ya BYUMBA imicungire ya @UTAB_BYUMBA

Umuyobozi Mukuru wa @UTAB_BYUMBA @MunanaGilbert ari kugeza ku bitabiriye inteko rusange y'umuryango UTAB uko @UTAB_BYUMBA ihagaze

Muri aka akanya muri UTAB hari kubera inteko rusange y'umuryango UTAB, iraza gusinyirwamo amasezerano hagati y'umuryango UTAB na Diyosezi gatolika ya BYUMBA yo kwegurira iyi Diyosezi imicungire y'iyi Kaminuza.

3

Load More