Ku wa 23 Ukuboza 2024, Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, ku nshuro ya 13 yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 2.085 basabwa kutibagirwa indangagaciro y’ubunyangamugayo mu gukoresha ubumenyi bahawe. Uyu muhango wabareye mu ishami ry’iyi kaminuza rya Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.
Abahawe impamyabushobozi bagizwe n’abagore 942 ndetse n’abagabo 1.143. Harimo abahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) ndetse n’abahawe impamyabushobozi zisumbuyeho mu by’uburezi (Postgraduate Diploma in Education), ni ukuvuga ababa barize andi masomo muri kaminuza bakaba bashaka kuba abarezi b’umwuga.
Abahawe impamyabumenyi na UTAB basoje amasomo mu mashami atatu (3) ari yo ishami ry’uburezi, ishami ry’imbonezamibanire, icungamutungo, ibaruramari n’iterambere ndetse no mu ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, gufata neza ibidukikije n’ingufu zisubira.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko kuba ishami rya KIRAMURUZI ritangiwemo impamyabumenyi bigaragaza ko iyo kaminuza iri kwaguka ndetse ashima abagize uruhare bose mu iterambere ryayo ku isonga Umukuru w’Igihugu.
Ati “Ndashimira abitanze ngo UTAB ishinge imizi. Ku ruhembe ndashimira Perezida Kagame Paul mu ntangiriro wakiriye vuba kandi agashyigikira igitekerezo cyo gushinga UTAB akanayitera inkunga kandi n’ubu akaba agikomeza”.
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias unahagarariye UTAB mu mategeko, yasabye abarimu b’iyo kaminuza kwita cyane ku ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Ireme ry’uburezi ni imwe mu ntego z’Igihugu cyacu. Ndifuza ko UTAB yarushaho gutsindagira ireme ry’uburezi n’ubumenyi ku buryo urangije kuhiga isoko ry’umurimo rihita rimushaka kugira ngo atange umusanzu w’ubumenyi. Ibi birareba abarimu mwe mufite inshingano zo kwigisha aba banyeshuri baza batugana”.
Yibukije kandi abagiye ku isoko ry’umurimo n’abakihiga ko ubumenyi budafite indangagaciro buba budashyitse bityo ko bakwiye kwimika ubunyangamugayo mu byo bakora byose.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko abari abanyeshuri muri UTAB bagiye ku isoko ry’umurimo bitezweho umusanzu ukomeye mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Nka Leta ubumenyi aba bari abanyeshuri batahanye tubufata nk’ikintu gikomeye kuko ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abaturage. Bose uko bahawe impamyabushobozi bafite aho batuye n’ibyo bakora kandi twishimiye ko ibyo bigiye kugira impinduka mu buzima busanzwe bw’abaturage”.
Yakomeje ati “Ku basoje amasomo ni umunsi w’intsinzi no kuri kaminuza ariko no ku gihugu muri rusange kandi turashima umuhate n’ubwitange bagize. Mu cyerekezo 2050 Igihugu cyacu gifite harimo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi UTAB ntiyasigaye inyuma yabyumvishe kare kuko ni wo musaruro turi kubona uyu munsi”.
Guverineri Rubingisa kandi yaboneyeho gushimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu burezi bw’u Rwanda ndetse n’intambwe bukomeje gutera.
UTAB ni kaminuza yatangiye mu 2006 ikaba ifite ikicaro i Gicumbi ari naho yatangiriye ndetse ikaba n’ishami riherutse gufungurwa vuba rya Kiramuruzi muri Gatsibo.